Yanditswe Friday , Tariki, 17 February 2017. saa 13:54:12 na Christophe Hitayezu

Nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 3 Gashyantare 2017 ishyize mu mirimo mishya yo guhagararira u Rwanda muri Zambia Mukaruliza Monique wari usanzwe ari Meya w’Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare nibwo habaye amatora y’umusimbura yabereye ku cyicaro cy’umujyi wa Kigali hatorwa Nyamulinda Pascal

Amatora abereye mu cyumba cy’inama cy’umujyi wa Kigali

Nyamulinda Pascal utorewe kuyobora umujyi wa Kigali atsinze Umuhoza Aurore bari biyamamazanyije kuri uyu mwanya ku manota 161 kuri 35.

Abakandida babiri nibo biyamamarije kuyobora umujyi wa Kigali

Nyamulinda Pascal utorewe kuba Meya w’umujyi wa Kigali yakoze mu rwego rw’igihugu rushinzwe umutekano (NISS), yakoze imyaka igera ku 10 muri Amabasade y’u Rwanda mu muryango w’abibumbye (UN), yayoboye umushinga w indangamuntu kugeza ubaye ikigo, nacyo akomeza kukiyobora kugeza tariki 3 Gashyantare 2017.

Nyamulinda Pascal yabanje kurahirira kuba umujyanama mu nama njyanama y’umujyi wa Kigali

Madame Umuhoza Aurore wahataniraga uyu mwanya yakoraga muri Soras mu mashami atandukanye, ubu akaba yakoreraga muri Soras Kimironko. Yabaye nyumbakumi, yayoboye inama njyanama y’umurenge.

Nyamulinda Pascal, umyobozi mushya w’umujyi wa Kigali ahise arahirira iyi mirimo

Meya w’umujyi wa Kigali atorwa n’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, abagize Inama Njyanama z’uturere tugize umujyi wa Kigali na Bureau z’Inama Njyanama z’imirenge iri mu mujyi wa Kigali. Ubusanzwe abagize Inama Njyanama y’Umujyi ari nayo Nteko itora ni 214. Kuri listi y’abitabiriye itora rya none, ryatangiye hamaze kwiyandikisha 196 ari nabo batoye.