Yanditswe Wednesday , Tariki, 1 March 2017. saa 12:36:07 na Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya mbere Werurwe, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu rwego rwo guca akajagari mu myubakire ubuyobozi bw’Umujyi bwashyizeho igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50,000Frw) ku muntu uzajya utanga amakuru ku bari kubaka mu kajagari.

Ibi byavuzwe na Parfait Busabizwa, umuyobozi ushinzwe ubukungu n’imari mu mujyi wa Kigali mu kiganiro ubuyobozi bw’umujyi bwagiranaga n’abanyamakuru.

Mu rwego rwo gufasha mu itangwa ry’aya makuru, hazashyirwaho na nimero itishyurwa ya 3262, izajya ikoreshwa n’abaturage babonye ahari iki kibazo, amakuru umuturage atanze akabanza gusuzumwa na komisiyo yihariye mbere yo kuyakurikirana ku buryo bwimbitse.

Umujyi wa Kigali utuwe n’abantu barenga miliyoni 1,2 ubu wugarijwe n’ibibazo by’imyubakire y’akajagari, imyubakire mu manegeka n’abubaka nta burenganzira babifitiye.

Kugeza ubu ngo habaruwe inzu 34 000 zubatswe binyuranyije n’amategeko kandi mu kajagari. Umujyi wa Kigali watangaje kandi ko mu mezi atandatu ashize abayobozi 30 bahaniwe guhishira abubaka mu kajagari.