Yanditswe Thursday , Tariki, 30 March 2017. saa 12:43:00 na Jean Claude Muvunyi

Mu nama yabaye kuri uyu wa gatatu igahuza inzego zitandukanye hemejwe ko umujyi wa Kigali ugiye kwita cyane ku gishushanyo mbonera.

Muri iyi nama hagaragajwe ubushakashatsi bwakozwe ku miturire yo mu migi, bwagaragaje ko umujyi wa Kigali ufite ingo 34000 zituye ahantu hari mu byago (high risk zone). Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Nyamurinda Pascal yatangaje ko hagiye gushyirwamo ingufu ngo aba bantu batuzwe neza.

Yagize ati "Iyo tuza kubaka neza mbere ntituba turi guhendwa no kwimura aba bantu ndetse n’ibindi bikorwa remezo turi gusenya tukubaka bushya. Ubu twiteguye guhangana no kuba nta tundi tujagari twakubakwa".

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Vincent Munyeshyaka, yibukije abayobozi bitabiriye iyi nama ko bagomba gushyira hamwe kugira ngo kunoza imiturire bishoboke.

Kabenga Innocent wari uhagarariye ikigo Global green growth Institute cyakoze ubushakashatsi bw’uko umugi ugomba kuba umeze , yavuze ko mu kubaka hagomba kwitabwa ku buryo bw’ingendo, kudasesagura amazi ndetse no kubaka neza.

Yagize ati " Umugi ni nk’uruganiriro. Tugomba rero kwirinda kubaka mu kajagari."
Leta y’u Rwanda iheruka gutangaza indi mijyi igomba kunganira Kigali harimo Muhanga , Huye, Rusizi, Musanze, Nyagatare na Rubavu.

Ubu mu Rwanda abatuye mu mijyi barangana na 17.3% naho abatuye neza ku midugudu ni 70%.

Jean Claude Muvunyi