Published Friday , on 6 October 2017, 00:59:02 by Pacifique Nkurunziza

Umukino benshi bazi nka Ank 1, wamaze gufungurirwa ikindi kibuga ahazwi nka Club Rafiki i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Aganira na Nonaha.com Dushimeyezu Jean Luc uzwi ku izina rya Lukas Enk akaba ariwe wahanze akanashinga uyu mukino, yavuze ko bashyize irindi shami kuri Club Rafiki i Nyamirambo mu rwego rwo kwegezereza abakunzi babo uyu mukino.

Yagize ati: "Twatangiye kuri Club Rafiki ndetse tukaba dukorera na Panafrica, ndetse tukaba dufite gahunda y’abana muri za vacance kuri Public Library Kacyiru. Tukaba dufite gahunda yo gukomereza gahunda mu bindi bigo by’ urubyiruko”.

Lukas Enk yakomeje avuga ko mu rwego rwo kurushaho gukundisha abantu uyu mukino, bari gutegura amarushanwa arimo ibihembo bishimishije, ku bantu bose bakina uyu mukino.

Ati: ”Ikindi k’ingenzi ni uko twamaze kubona umufatanyabikorwa wigenga, twamaze kwemeranya ko mu ntangiriro z’ umwaka utaha tuzatangira igerageza rya shampiyona, twamaze kugenera igihembo k’igikombe kiri kumwe n’ ibihumbi magana atanu y’u Rwanda, ndetse n’ibindi bihembo ku yindi myanya. kandi mu rwego rwo kuzamurira umukino abawugana, turi gushaka uko ibyo bihembo byakomeza kuzamuka, tukaba dusaba abakunda imikino y’ubwenge kwitabira kwiga umukino Ank1 kugira ngo bazabashe guhatanira ibihembo by’amarushanwa atandukanye azajya ategurwa”.

Ubuyobozi bwa Ank1 buvuga ko bukomeje kwagura ahantu hatandukanye ho gukinira uyu mukino.