Published Wednesday , on 15 February 2017, 16:09:00 by Christophe Hitayezu

Siasia Samson, umunyanijeriya yatoranijwe hamwe n’abandi barindwi muri 52 bari basabye kuba bahabwa akazi ko gutoza Amavubi. Aya majonjora yaraye abereye ku kicaro gikuru cy’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa). Ni nyuma y’uko FERWAFA ishyize ku isoko umwanya w’akazi ko gutoza ikipe nkuru y’ umupira w’amaguru y’abagabo.

Samson Siasia akaba yaravutse mu 1967 anaba rutahizamu w’ikipe ya Nigeria (The Super Eagles) aho yayikiniye imikino mpuzamahanga 51. Uyu mugabo yanabaye umutoza w’iyi kipe nkuru ya Nigeria kuva mu 2010 kugera mu kwa cumi mu 2011 nyuma mu 2016 yongera kuyihabwa ngo ayitoze.

Umunyanigeriya Siasia niwe waje kuri uru rutonde

Uyu mugabo akaba yarabaye umukinnyi ukomeye haba ku rwego rw’ Afurika ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Dore urutonde rw’ abatsinze bagakomeza guhatana:

1. Antoine Hey (Germany)
2. Georges Leekens (Belgium)
3. Jose Rui Lopes Aguas (Portugal)
4. Paul Put (Belgium)
5. Peter James Butler (England)
6. Winfried ‘Winni’ Schafer (Germany)
7. Raoul Savoy (Switzerland)
8. Samson Siasia (Nigeria).

Nk’ uko Ferwafa yabitangaje , ngo aba bakandida batoranyijwe nibo gusa bazitabira ikizamini cyo kubazwa (Enterview).

Jean claude Muvunyi