Published Wednesday , on 5 April 2017, 18:46:22 by Emmanuel Murwanashyaka

Ku myaka 14 gusa,umwana w’umunyarwanda witwa Hinkel Hendrik yatangiye kugaragaza ubuhanga bwe mu gutwarira moto mu bitare ubwo yitabiraga agace ka mbere mu marushanwa ya 2017 FIM Africa Central Africa cross country challenge bakunze kwita Enduro yabereye ku kiyaga cya Mburo mu gihugu cya Uganda.

Nyuma y’iryo rushanwa, aganira n’ikinyamakuru Kawowo sports, Hendrik yagize ati “Ukuntu nakinnye irushanwa rya mbere nitabiriye mu buzima bwanjye,byari byiza cyane nkurikije amashusho y’iri rushanwa maze kureba.”

Hendrik yakomeje avuga ko ukuntu iri rushanwa ryari rikomeye atariko yabitekerezaga cyane ko ari naryo rya mbere yari akinnnye,ku buryo yari akeneye ubufasha buhambaye kugira ngo akomeze gukina.

Hendrik yagaragaje ubuhanga bukomeye kuko muri iki cyiciro yakinnye ahanganye n’abasanzwe bamenyereye amarushanwa yo gutwara moto barimo Ben Spinks ukomoka muri Kenya akaba ari na we watwaye igikombe cy’igihugu muri Kenya,ndetse yari ahanganye n’umugande Nick Dames,Craig Lentz n’abandi batandukanye .

Hendrik yatunguye benshi ku myaka ye 14

Uyu musore kandi yatangarije Kawowo sports ko yajyaga ajya muri iri rushanwa mu rwego rwo kwishimisha hamwe na bagenzi be Olivier na Randy ariko bikaba byaramwunguye byinshi.

Umunyakenya Spinks we yagize ati “Natangajwe n’uyu muhungu muto, ubwo twari mu irushanwa narebaga uko akina ariko natangajwe n’ubwenge n’uburyo atwara moto,niteguye kuzabona imbere he heza mu gutwara moto.”

Uretse Enduro,Hinkel Hendrik yitabiriye n’andi marushanwa haba mu Rwanda no muri Uganda ariko ataje mu rwego rwo kurushanwa ahubwo yitoza yigira no ku bandi bamurusha uburambe n’ubuhanga mu gutwara moto.

Kugeza ubu agace ka mbere kari ku ntera ya kilometero 250, kayobowe n’umunyakenya Ben Spinks aho amaze gukoresha amasaha 3,iminota 9 n’amasegonda 18 na ho Hendrik ari ku mwanya wa 6 aho amaze gukoresha amasaha 3 n’iminota 19 mu bantu 10 bitabiriye iri rushanwa ariko hakabasha gusoza 7 n’ubwo uyu mwana we atabuze guhembwa kuko ari we muto urimo.

Emmanuel Murwanashyaka