Yanditswe Sunday , Tariki, 12 March 2017. saa 20:33:54 na Igorora Iritararenga Dieudonne

Mu birori biryoheye ijisho byabereye Telavista Kicukiro Centre, ubwo abanyeshuri bigaga muri IPRC Kigali bahabwaga impamyabushoboza z’icyiciro cya mbere cya kaminuza zizwi nka Advanced diploma, umuhanzi Zinem nawe yari muri bo.

Mu kutubwira uko yabyakiriye n’ibanga yakoresheje, yagize ati ’’Ikiri ku mutima wanjye ni ibyishimo gusa bitewe n’uko nsoje neza kandi ndi no mu bafite amanota menshi.’’

Zinem yigaga ibijyanye na ’Electronic engineering’, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye ziri mu njyana ya Hiphop zitandukanye, nk’imaze igihe ikunzwe yise Niko bizahora afatanyije na Yverry.

Mu byishimo byinshi Zinem yasoje amasomo muri IPRC Kigali

Ku kibazo kijyanye n’uko abahanzi n’ishuri hari ababibona nk’inzira zihabanye kuko hari abenshi binanira bagacikiriza, Zinem yabwiye umunyamakuru wa NONAHA.com ko ahubwo atangazwa n’iyo myumvire kuko ahubwo umuhanzi akwiye kuba inshuti n’ishuri kuko ari bwo yakora ibihangano bifitiye benshi akamaro

Agira ati ’’Abafite imyumvire y’uko ubuhanzi bwahabana n’ishuri nababwira ko ahubwo bihuye, kuko kwiga bikungura ubumenyi bwakunganira mu buhanzi kuko habamo kwaguka mu bitekerezo no kumenya indimi zitandukanye zagufasha kwagura ubutumwa.’’

Zinem na bagenzi be ku munsi wa Graduation

Nyuma yo gusoza icyiciro cya mbere cya kaminuza, kuri ubu Zinem ngo agiye gushaka uko yashyira imbaraga muri muzika cyane ko kubifatanya n’ishuri byari bitamworoheye.

Igorora Iritararenga Dieudonne