Published Monday , on 9 January 2017, 13:43:00 by Christophe Hitayezu

Buri mwaka umujyi wa Kigali ndetse na Polisi y’igihugu bategura ibihembo by’imirenge ikora neza ibijyanye n’isuku n’umutekano, ni muri uru rwego mu mpera z’Ukuboza 2016 umurenge wa Remera wegukanaga igihembo cy’imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra.

Iyi modoka uyu murenge wamurikiye abaturage tariki 6 Mutarama 2017, ikazajya ifasha mu kugera kuri serivise zose zikenerwamo imodoka yihutirwa mu gukurikirana ibikenewe ku baturage ndetse n’ubutabazi.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’uyu murenge Kalisa Jean Sauveur avuga ko iki gihembo abaturage bagikoreye ku bwo gukora neza inshingano zabo, mu kinyamwuga, haba mu bakora isuku n’abakora irondo babikora mu buryo bwubakitse.

Umuyobozi w’uyu murenge avuga ko bari basanganywe imodoka ikoreshwa ku isuku n’umutekano ariko banejejwe no kubona indi iyunganira.

Ku ruhande rw’abaturage, bavuga ko bishimiye ibyagezweho kandi ko bagiye kongeraho gukora cyane kandi neza kugira ngo amashimwe yiyongere mu bikorwa byabo muri iyi myaka iri imbere bazagume ku mwanya wa mbere.

Umurenge wa Remera utsindiye iyi modoka ifite agaciro ka miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda kubera kurusha indi mirenge kunoza gahunda y’isuku n’umutekano, amarushanwa yarimo imirenge 35 igize umugi wa kigali.

Uwihirwe M. Jeanne