Yanditswe Sunday , Tariki, 4 June 2017. saa 23:23:48 na Christophe Hitayezu

Umusaza Karani Jean Damascene wavutse mu 1940, yarahiye kongera gupfusha inka biturutse ku ibura ry’ubwatsi nk’uko byamubagaho mu bihe by’impeshyi bikunze kurangwa n’izuba rikaze mu bice by’uburasirazuba bw’u Rwanda ari naho akorera ubworozi bw’inka.

Karani woroye inka zisaga 60 mu karere ka Nyagatare, avuga ko mu mpeshyi ibura ry’ubwatsi ryatwaraga ubuzima bw’inka ze dore ko yemeza ko mu mpeshyi ya 2015 n’iya 2016, zombi yazipfushijemo inka 24, ari nabyo byatumye afata umwanzuro wo guhinga ubwatsi akajya abuhunika bukagoboka inka ze mu bihe by’izuba.

Karani yororera ku buso bwa Ha 25, yafashe Ha 5 azihingaho ubwatsi, avuga ko iki cyemezo agikesha Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yamuhaye ubujyanama na nkunganire mu buhinzi bw’ubwatsi.

Ubwatsi buhunitswe neza bumara igihe kirekire butangiritse, inka iburiye igira umukamo ushimishije kurusha uko yari isanzwe

Gusa bamwe mu borozi twaganiriye muri aka karere bavuga ko guhinga ubwatsi bigoye kuko bigihenze cyane dore ko Karani avuga ko ubwo afite bwamutwaye asaga ibihumbi Magana atandatu. Umwe mu baturanyi ba muzehe Karani agira ati “Ibi byose Karani yabikoze tureba, ubu ageze aho atubwira ko afite ubwatsi burenze inka afite ku buryo n’izacu yazitunga kuva ubu kugeza impeshyi irangiye. Natwe twakabikoze ariko ubushobozi ntitwashoboye kubugeraho, hasabwa aho kubuhinga hahagije, ikindi hagasabwa amafaranga.”

Muzehe Karani anashishikariza abandi borozi guhinga ubwatsi

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Gerardine uhamya ko nta muntu ushobora korora adahinga ubwatsi, avuga ko Leta ikomeje gukora ibishoboka ngo kubutera no kubuzigama bibe umuco.

Minisitiri Mukeshimana agira ati “Ubundi ikiro cy’imbuto y’ubwatsi bw’inka kigura ibihumbi 12, mu babufite ubu bose twabubahereye amafaranga 1200 ku kiro kugirango buhenduke bose babashe kubugura, ikindi ni uko abantu bari mu turere twakariwe n’izuba twabahaye ubwatsi bw’ubuntu. Ariko kandi nk’ubu bweze, abantu bakwiye kugenda ku babwejeje bagasoroma imbuto bakajya kuzitera bityo umuco wo gutera ubwatsi abantu bakawumenyera.”

Karani ubu afite ubwatsi bwatunga inka ze bukanasaguka, ari kubusarura abuhunika neza

N’ubwo hirya no hino abahinzi borozi usanga bataka ikibazo cy’ubushobozi, abahanga muri byo bahamya ko nabyo bisaba gushoro kugirango ubikora arusheho kubikora kinyamwuga kandi bimwinjirize atubutse ku buryo buhoraho.