Published Friday , on 15 December 2017, 10:25:00 by Christophe Hitayezu

Umushinga w’imikoreshereze myiza y’amazi kandi irambye mu kugabanya ubukene w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa, FAO, witezweho gutanga ishusho ngari izafasha ishoramari mu buhinzi bugezweho butagendera ku mazi y’imvura gusa.

Inzego zinyuranye zarahuye zungurana ibitekerezo ku bimaze kugerwaho muri uyu mushinga (14/12/2017)

Umuyobozi wungirije wa FAO mu Rwanda, Dr. Otto Vianney Muhinda, yasobanuye ko uyu mushinga uzagaragaza buri gace imiterere y’uburyo bwakoreshwa mu kuhira imyaka, yaba ari amazi y’imigezi cyangwa ibiyaga, kuyakura hasi mu butaka n’ibindi.

Dr. Muhinda yagize ati "Twakoze amakarita agaragaza uko igihugu giteye mu bijyanye n’ubutaka, ibijyanye n’amazi ahari, ibijyanye n’ibihingwa byahera ndetse n’ikoranabuhanga ryakoreshwa mu kuhira kugirango tugaragaze buri gace noneho tubigeze ku bashoramari bashore imari bazi imitere y’aho bakorera ibikorwa by’ubuhinzi. Ariko kandi tubyereke n’abandi bahinzi ndetse na Leta, ibi ni ukugirango tugende tugaragaza ko kuhira bishoboka, kandi birashoboka abahinzi babigizemo uruhare na Leta igakomeza kubafasha ariko bigatuma n’ibigo by’imari byizera ko ishoramari rigiye gukorwa ryizewe kuko haba hari inyigo yakozwe."

Hanson Micomyiza, umuyobozi w’agateganyo mu kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi, RAB, ushinzwe kuhira imyaka no gukoresha imashini mu buhinzi, avuga ko gahunda yo kuhira igenda itanga umusaruro ariko kandi hakiri imbogamizi zirimo ikiguzi cyo kuhira kikiri hejuru bitewe n’ubutumburuke bw’imisozi y’u Rwanda, ndetse n’imyumvire y’abaturage badateganya kuhira mu bikorwa byabo.

Hanson Micomyiza (RAB) na Dr. Otto Vianney Muhinda (FAO)

Ku bijyanye n’icyo aya makarita ari gutunganywa na FAO azafasha, Micomyiza yagize ati "Aya makarita azadufasha kuganisha imishinga yacu hamwe batweretse hari amahirwe yo gutanga umusaruro mwinshi cyangwa mwiza kurusha ahandi, ni igishushanyo cyiza kizadufasha kumenya ibyo tuzarushaho kwibandaho".

Abahinzi bo bavuga ko ibikoresho byo kuhira bigihenze n’ubwo Leta ishyiraho nkunganire ya 50% umuhinzi akishyura icya kabiri, uwitwa Ntagengerwa Eugene wo mu Bugesera we avuga ko hari n’ikibazo cya bimwe mu byuma bidapfa kuboneka iyo imashini igize ikibazo hakagira igipfa, bakaba babura aho babigurira kuko usanga bitaba mu Rwanda.

Buteto Monique ushinzwe gahunda zo kuhira mu karere ka Kirehe, we avuga ko Leta ikwiye kunoza uburyo yunganira abaturage ikagendera ku byiciro by’ubudeho nk’uko bikorwa mu zindi gahunda zimwe na zimwe za Leta, ukennye cyane akaba yakunganirwa nka 75%.

RAB ivuga ko ubu ahari ubuso bwuhirwa bunini ari mu bishanga aho bigeze kuri hegitari ibihumbi 37, mu gihe ubuso bwose bwuhirwa mu Rwanda bugeze kuri hegitari 48500 mu gihe imirongo ngenderwaho yakozwe mu 2010 igaragaza ko u Rwanda rufite amahirwe y’ahashobora kuhirwa hagera kuri hegitari ibihumbi 600.