Published Saturday , on 21 October 2017, 10:57:00 by Christophe Hitayezu

Umushinga wari umaze imyaka 3 mu turere twa Kayonza, Kirehe na Nyagatare usigiye abahinzi bibumbiye mu makoperative 9 na company imwe y’ubuhinzi ubushobozi bwo guhinga batikanga ingaruka zaterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017, nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) ryasoje uyu munshinga ryatangiye mu mwaka wa 2014. Mu muhango wo kungurana ibitekerezo kuri wo hanarebwa uko wagenze, abakoranye na wo bashimye ko bahawe ibikoresho ndetse n’ubumenyi bizabafasha guhinga badahanze amaso ikirere.

Mu isozwa ry’umushinga habayeho guhura bakungurana ibitekerezo

Munyeshuri Charles, ni umuyobozi wa company ikora ubuhinzi yitwa Munyeshuri Ltd y’i Nyagatare, avuga ko uyu mushinga wamwunganiye cyane kuko yahawe ibikoresho byuhira bikuye amazi ikuzimu muri metero 64 bitabaye ngombwa kuyafata mu kiyaga cyangwa mu migezi nk’uko byari bimenyerewe, avuga ko ubu buryo bukoresha imashini zizamura amazi akayabika mu bigega, aho ayakura akoresha moteri akuhira hegitari ze zigera ku 8, aya mazi kandi akaba ari na meza yakoreshwa mu rugo ndetse n’amatungo akayanywa.

Munyeshuri Charles

Devota Nsabamariya, ni umuyobozi wa koperative imwe mu zakoranye n’uyu mushinga, avuga ko we n’abanyamuryango basaga 90 ayoboye bahawe ibikoresho n’ubumenyi bwo kubikoresha, akavuga ko ubu byatumye bahinga ibihembwe bitatu by’ihinga kandi bari basanzwe bahinga bibiri gusa havuyemo icy’izuba. Avuga ko ubu bahinga bizeye kweza kandi ko n’umusaruro wiyongereye.

Dr. Otto Vianey Muhinda, umuyobozi wa FAO Rwanda wungirije ushinzwe gahunda, avuga ko uyu mushinga washyizwemo amadorali y’Amerika ibihumbi 389 (Hafi miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda), muri yo ibihumbi 200 by’Amadorali byaguzwe ibikoresho bihabwa abahinzi asigaye afasha mu kongerera abahihawe ubumenye ndetse no kuryana abatekinisiye batanu ba RAB mu rugendo shuri mu gihugu cya Maroc.

Innocent Nzeyimana, umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB) ushinzwe ishami ryo kuhira imyaka, yavuze ko uyu mushinga wafashije Leta kongera ubuso bwuhirwa mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Innocent na Dr. Otto Vianey Muhinda muri gahunda yo gusoza

N’ubwo uyu mushinga wasojwe, FAO yasabye RAB gukurikirana ibikorwa by’uyu mushinga kuko byo bikomeje, basabye kandi kongera ingufu mu bukangurambaga ku bigo by’imari bikarushaho gukorana n’abahinzi kuko biri mu mbogamizi abahinzi ubwabo bafite, bakavuga kandi ko n’ibitanze inguzanyo byaka inyungu nyinshi kandi bigatanga igihe gito cyo kwishyurwa mu gihe umuhinzi ategereza umusaruro igihe kirekire.