Yanditswe Thursday , Tariki, 2 March 2017. saa 00:59:35 na Christophe Hitayezu

Umutoza Luis Enrique w’imyaka 46 utoza ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne, yasezeye ku buyobozi bwayo n’abakinyi abamenyesha ko atazakomezanya n’iyi kipe muri sezo itaha izatangira muri Kanama 2017.

Binyujijwe ku rukuta rw’iyi kipe rwa Twitter ku isaha ya saa yine n’iminota 58 z’umugoroba ku masaha ya hano mu Rwanda, tariki ya mbere Werurwe 2017, Ikipe ya FC Barcelone igize iti "Inkuru ishyushye: Luis Enrique atangaje ko atazakomeza gutoza FC Barcelona guhera muri Sezo itaha"

Kuri iki cyemezo, Josep Maria Bartomeu, Perezida w’iyi kipe ahise avuga ko bagomba kubaha umwanzuro wa Luis, agize ati "Twemeye icyemezo cya Enrique, yatubereye umutoza w’agatangaza, harageze ngo asoze ishingano ze kandi binyuze mu nzira ziboneye.

Luis Enrique yatangiye gutoza ikipe ya FC Barcelone kuva mu mwaka wa 2014, ntiharatangazwa aho azerekera nyuma y’iyi sezo ya 3 ari nayo ya nyuma ye muri FC Barcelona. Ahesheje iyi kipe ibikombe 8, kandi hasigaye ibindi 3 agikinira bikizewe muri iyi sezo.

Umutoza Luis Enrique yasezeye kuri Barca