Published Tuesday , on 9 January 2018, 20:04:25 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Harry Kane ni umukinnyi w’umwongereza w’imyaka 24 ukinira ikipe ya Tottenham y’iwabo urimo kubica bigacika, aho akomeje kwandagaza amakipe ahura na Tottenham, gusa ibyo gutwara ibikombe byababereye ihurizo, ibyo umutoza Pochettino asanga bizabagora kugumana uyu mukinnyi badahinduye ingamba.

Harry Kane

Nk’uko SuperSport yabyanditse, umutoza Pochettino yavuze ko Tottenham igomba gushaka uko yatwara ibikombe kugirango yizere kugumana uyu mukinnyi ufatwa nk’inkingi ya mwamba, yagize ati ’’Kane ni agatangaza, akunda Tottenham cyane, gusa tugomba kumenya ubwenge uko twamugumana, uko nta kundi ni ugushaka uko twatwara ibikombe, umukinnyi we arahitamo kuguma hano ariko ntabwo wamuzitira udafite icyo ushingiraho, duherutse kuganira mubwira ko abakinnyi b’ibitangaza nkawe badakunze kuguma mu ikipe imwe.’’

Pochettino yakomeje atanga ingero agira ati ’’Liverpool yashatse kuzitira Coutinho, namwe mwirebeye ko bidashoboka, ibi ni byo byigeze kuba kuri Zidane akiri muri Juventus, Ronaldo ava muri Manchester United, na Figo ava muri FC Barcelona, ntibiba byoroshye kugumana umukinnyi udahinduye ingamba.’’

Uyu mukinnyi Harry Kane yakunze kugerwa amajanja n’amakipe y’ibigugu afite ibigwi n’amateka ahora yisubiramo nka Real Madrid aho yari amaze kwandagazwa na Tottenham Kane yababereye agati k’isubyo, maze ntiyaripfana ati ’’Harry Kane ni umukinnyi wuzuye, ukenewe mu ikipe nziza ifite icyerekezo’’.

Ikipe ya Manchester United nayo yagiye igaragaza kubenguka umukinnyi Harry Kane.