Published Sunday , on 8 January 2017, 14:04:00 by Christophe Hitayezu

Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga urwanya akarengane mu Rwanda (Transparency Internalional Rwanda -TI Rwanda), Madame Ingabire Marie Immaculee, asaba umujyi wa Kigali guhwitura insengero zijujubya abazituriye zibabuza gusinzira kubera urusaku.

Ibi Madamu Ingabire yabivugiye mu Kiganiro Sesengura cya City Radio mu gitondo cyo kuri icyi cyumweru tariki 8 Mutarama, aho yavuze ko umujyi wa Kigali ukwiye gusaba ba nyiri izi nsengero kuzishyiramo uburyo bwo guheza amajwi imbere ntasohoke inyuma (Soundproof).

Yagize ati "Jyewe icyo nisabira umujyi wa Kigali rwose kandi nkomeje, bategeke aya masengero ashyire ’Soundproof’ mu nsengero zabo, ufashe nka hariya i Nyarutarama hafi y’urukiko rwa Gasabo, hari urusengero abantu baruturiye ntibasinzira, basenga ku manywa bagasenga nijoro, abo nabo bagomba guceceka kugirango abahatuye basinzire".

Ibi uyu muyobozi abivuze mu gihe umujyi wa Kigali n’inzego z’umutekano zidahwema kwihaniza abahungabanyiriza abandi umutekano babasakuriza barimo ba nyiri utubari, insengero, abategura ibirori by’imyidagaduro n’abandi.

Mu byemezo by’inama ya komite y’umutekano y’umujyi wa Kigali yateranye tariki 23 Nzeri 2014 iyobowe n’uwari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidele, harimo kutajenjekera abateza urusaku rukabije no kwirinda amarangamutima mu kubahana. Ibi bikazakorwa hatangwa igihano kiri hejuru mu biteganywa n’itegeko ku cyaha cyo gusakuriza abaturage kandi hagakurikiranwa mu butabera no guhana ababangamira itangwa ry’ibihano ku mpamvu z’inyungu bwite.

Gusa icyi cyemezo bamwe mu banyamadini ntibabuze kwerekana ko hari imbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa ryacyo, harimo no kuba insengero nyinshi zikorera mu mazu y’amakodeshanyo.

Christophe Hitayezu