Yanditswe Monday , Tariki, 11 September 2017. saa 16:44:58 na Igorora Iritararenga Dieudonne

Umutoza w’umunya Portugal Josee Mourinho utoza ikipe ya Machester United yo mu Bwongereza yajemo nyuma y’uko iyi kipe yabaye ubukombe yari yarananiranye, yaragoye abatoza batandukanye birukanwa umusubirizo, we ngo arashaka kugarura ubwami butisukirwa i Manchester.

Josee Felix Mourinho yaje muri Manchester United afatwa nk’igisubizo ku ikipe yarimo igenda itakaza ubushongore n’ubukaka yahoranye ku bwa Sir Alex Ferguson, aho yagendaga isubira inyuma ku buryo bitasabaga indorerwamo cyangwa guhengeza ngo ubibone, abakinnyi b’inkingi za mwamba, nka Vidic, Ferdinand, Evra n’abandi barimo bagenda bagera mu marembera, abasigaye nabo basa n’aho batishimiye kuba muri iyi kipe, abibuka inkubiri y’igenda rya De Gea, ashegera kujya muri Real Madrid byose nyirabayazana ari uko indorerwamo y’ahazaza ha Manchester yagaragazaga umwijima, Mourinho yaje nk’umucunguzi.

Ku ikubitiro, Mourinho yatangiye bifatwa nko kwigereka ho urusyo rudatanga ifu ku banywi b’amarwa, cyane ko abo yasimbuye barimo David Moyes na Luis Van Gaar, umuhorandi wahabwaga amahirwe, batsinzwe umusubirizo bitera umusonga abafana bamenyerejwe intango y’intsinzi, babamagana nk’inzoga itasomwa n’abasaza basusurutsa imiryango bavuga imisango bahambirizwa riva.

[Ifoto] Umutoza Josee Mourinho yiteguye kubaka bushya Manchester United

Gusa Mourinho nk’umutoza utari agafu k’imvugwa rimwe, uzwiho guhora ajunditse intsinzi n’ubwema mu kubaka umutamenwa mu gutwara ibikombe, amateka ntamutetereza ababyibuka ni igihe yacinyaga akadiho muri FC Porto atwara ibikombe, Chelsea ikamusamira mu kirere agahabwa ikizere kitaraje amasinde, kuko yazahuye Chelsea ya ba Damian Duff, John Terry, Lampard, Petro Cech, Didier Drogba n’abandi maze ikipe yafatwaga nk’indorerezi n’insina ngufi itanga amakoma asasira izindi, Mourinho ayihindura rwibasiramakipe, irayacacanga, iyatwara igikombe cya Championat y’u Bwongereza, itanyuze mu ryahumye ibigugu nka Manchester United, Arsenal, Liverpool, Manchester City n’izindi kuko yagitwaye bakanuye amaso bakoma yombi.

Iyi Chelsea, byafatwaga nko kwigerezaho, gusa Mourinho, yari azi icyo arimo kubaka kitazasaza ngo gisaze abafana, ngo nta muhanuzi iwabo, ubwo Rwema yaganzaga i London, nyuma ibyari impundo byahindutse induru, Murinho arasohoka, gusa iyi Chelsea yatoje ibyiciro bibiri bitandukanye kuko yaje kuyivamo, amateka bafitanye yabageje ku gutwara igikombe cy’amatwi manini, UEFA Champions Legues, uyu Murihno yanyuze mu makipe nka Inter de Milan yo mu Butaliyani, amakipe yahuraga nayo yayasyaga atanzitse, ibikombe nka Champions Legue arabibika, yaje kujya muri Real mbere y’uko agaruka mu Bwongereza muri Chelsea, ahava abaye ibuye ryanzwe n’abubatsi i London gusa rikomeza imfuruka i Manchester.

Nk’uko urubuga rwa Manchester rwabyanditse, Mourinho urimo uratoza Manchester United yagize ati ’’umwaka utaha ni bwo nzaba mfite ikipe ya Manchester United nifuza, yubashywe ikomeye kandi yubatse ku buryo burambye.’’

Uyu mutoza aratangaza ibi nyuma y’uko aguze abakinnyi nka Paul Pogba, Zlatan, Rukaku, Matic n’abandi agenda areba inkingi azubakiraho urukuta rwe.

Twabibutsa ko uyu Mourinho aherutse gutwarana n’ikipe ye igikombe cya Europa bikamuhesha amahirwe yo kuzakina imikino ya UEFA Champions Leagues.