Published Friday , on 23 June 2017, 19:00:00 by Christophe Hitayezu

Ibiryo by’amatungo bikorwa n’ikompanyi Gorilla Feed bigaragaza umwihariko ku matungo abigaburiwe ushingiye ahanini ku bwinshi n’ubwiza bw’umusaruro ayo matungo atanga.

Dufashe urugero ku ngurube, hari abanga kurya inyama yazo kubera ubwinshi bw’amavuta ndetse n’umwuka ziba zifite, nicyo cyatumye mu bitunga ingurube bikorwa na Gorilla Feed, hashyizwemo ibituma ingurube itagira amavuta menshi ndetse n’ibihindura uyu mwuka ukaba utapfa kumenya ko ari inyama y’ingurube.

Uretse ingurube kandi, bakora n’ibiryo by’inkoko bituma zitera amajyi afite umuhondo uhagije.

Ku bijyanye no kuba aborozi bakunze kuvuga ko ibiryo by’amatungo bihenda, Ernest Habimana, umwe mu bakozi ba Gorilla Feed avuga ko akenshi biterwa n’uko n’ubusanzwe ibyo bakoresha birimo Ibigori, soya, indagara cyangwa amafi mato, usanga nabyo ku isoko bihenze, ariko bakaba bakora ibishoboka byose ngo ibiciro byabo bibe munsi ugereranyije n’ibibigize ndetse n’uko bisanzwe ku isoko.

Ibiryo by’ingurube bakora bituma zitanga inyama nziza
Uretse ibiryo by’inkoko, ingurube n’amafi, Gorilla Feed inafite uburyo bushya bwo gufasha aborozi kororera inkoko ku buso buto kandi mu buryo bwa kijyambere.

Avuga kandi ko baha ubujyanama abakiriya babo ku buntu ku buryo intego ya service batanze ijyerwaho nta kabuza.

Uburyo bwo korora inkoko nyinshi ku buso buto kandi zikamererwa neza
Gorilla Feed ikorera mu Karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kanombe mu Rubilizi, muri iyi minsi ikaba iri mu imurikagurisha ry’ubuhinzi n’ubworozi ku Mulindi rizasozwa tariki 27 Kamena 2017.