Published Tuesday , on 9 May 2017, 15:01:39 by Christophe Hitayezu

Ku nkunga y’umuryango w’ibihugu by’uburayi binyuze mu muryango ACTION AID Rwanda, impuza miryango CLADHO yateguye umwiherero ugamije gusesengura ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 hibandwa ku ngengo y’imari yagenewe ubuhinzi.

Ibi bibaye nyuma y’uko ku itariki ya 28 mata 2017, Minisitiri Amb. Claver Gatete agejeje umushinga w’ingengo y’imari y’umaka wa 2017/2018 ku nteko nshingamategeko. Ni muri urwo rwego rero impuzamiryango CLADHO ibinyujije mu mushinga ugamije kongerera ubushobozi imiryango ya sosiyete sivili ndetse n’amatsinda y’abahinzi, yateguye umwiherero w’iminsi itatu wahuriwemo n’abagize forum y’imiryango ya sosiyete sivili igamije gukora ubuvugiz ku buhinzi ndetse n’abahinzi bahagarariye abandi baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu kugirango bafatanye gusesengura ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 cyane cyane bibanda ku ngengo y’imari yagenewe ubuhinzi.

Uyu mwiherero waa CLADHO wakozwa ku bufatanye n’umuryango w’ibihugu by’uburayi binyuze mu muryango ACTION AID Rwanda

Mu gutangiza uyu mwiherero, umuyobozi w’impuzamiryango CLADHO yatangaje ko ibi biri muri gahunda CLADHO yihaye buri mwaka yo gukora ubuvugizi ku ngengo y’imari igenerwa ubuhinzi buri mwaka; yakomeje kandi avuga ko ari uburenganzira bw’umuturage kugira amakuru yerekeranye n’ingengo y’imari n’uko amafaranga y’ingengo y’imari akoreshwa kugirango abe yagira ibitekerezo ayitangaho.

Uyu mwiherero umaze iminsi itatu I Musanze muri Faraja Hotel, wagarutse cyane cyane ku biteganywa na gahunda ya leta y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II) ndetse nibiteganywa gukorwa mu rwego rw’ubuhinzi mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018.

Biteganijweko imyanzuro yafatiwe muri uyu mwiherero umaze iminsi itatu izamurikirwa abadepite ku munsi wo kuwa gatatu taliki ya 10 Gicurasi 2017 aho biteganijweko minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ndetse na minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) zizaba zihari mu rwego rwo kungurana ibitekerezo kuriyo myanzuro yafatiwe muri uwo mwiherero.