Yanditswe Friday , Tariki, 17 February 2017. saa 10:51:32 na Jean Claude Muvunyi

Umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi UNHCR, kuri uyu wa kane tariki 16 Gashyantare 2017, wabwiye itangazamakuru ko witeguye gufasha Abanyarwanda bazatahuka mu gihugu cyabo.

Ibi babivuze ubwo bashyiraga umukono ku bufatanye UNHCR yagiranye na Airtel Rwanda ndetse na I&M Bank bwo kuyifasha muri iyi gahunda.

Umuyobozi uhagarariye UNHCR mu Rwanda bwana Saber Azam yavuze ko bishimiye ubu bufatanye bw’ibigo byigenga.

Avuga kandi ko uzatahuka wese azafashwa mu nzego zose z’ ubuzima.

Nk’ uko Saber yabitangaje, Umuntu mukuru uzatahuka azahabwa amadorari 250 , umwana ahabwe 150.

Umukozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Airtel Rwanda, Moses Abindabazemu wari uyihagarariye muri iki gikorwa yavuze ko bazaha buri mpunzi izatahuka téléphone na Sim Card babanje kuyishyira muri Airtel Money. Ibi ngo ni ukugirango bazabone aho bacisha ayo mafaranga bayabagezaho.

Saber uhagarariye UNHCR mu Rwanda asanga ngo guha impunzi amafaranga ari byo byiza.

Yagize ati "Mbere twabahaga ibikoresho barangiza bagahita babigurisha kugira ngo babone amafaranga. Ikindi ni uko twabahitiragamo kandi ari bo bazi ibyo bakeneye kuturusha. Ibi bizabafasha kuyikenuza uko babishaka".

Uyu mwaka wa 2017 nibwo UNHCR izahagarika inkunga yageneraga impunzi z’Abanyarwanda. Nyuma yawo nta munyarwanda uzongera gufashwa nk’ impunzi.

UNHCR yiteze ko uyu mwaka uzarangira hatahutse impunzi ibihumbi makumyabiri z’Abanyarwanda.