Published Wednesday , on 10 January 2018, 12:01:14 by Christophe Hitayezu

Kuva tariki 9 Mutarama 2018 nibwo urubuga nkoranyambaga rw’Abanyarwanda rwiswe IYACU rwageze ku mugaragaro ku murongo wa murandasi (Online on Internet) nyuma y’igihe kitari gito cyo kurunoza no kurushyiramo iby’ingenzi bizafasha abarukoresha kurushaho kunogerwa na rwo. Ni imirimo kugeza ubu yageze ku musozo kuko muri Werurwe uyu mwaka ari bwo ruzatahwa ku mugaragaro.

Uru rubuga rwakorewe mu Rwanda kandi rukorwa n’Abanyarwanda. Rugamije kurushaho guhuriza hamwe Abanyarwanda kugirango basangire ubuzima bwa buri munsi n’inshuti zabo zaba iziri mu Rwanda n’ahandi ku isi.

Mu minsi mike rumaze rutangiye gukoreshwa rumaze kwitabirwa n’abasaga 1500 batangiye kuruganiriraho no kurusangizanyaho amakuru anyuranye barimo ibyamamare, abafite ibikorwa by’ubucuruzu, abayobozi, abanyeshuri, n’abandi banyarwanda muri rusange.

Binyuze kuri IYACU, abantu bazajya basangiza inshuti amafoto, amavidewo ndetse by’umwihariko bashobore no gusangiza inshuti zabo ibiganiro cyangwa se indirimbo zo mu buryo bw’amajwi.

Ubuyobozi bw’uru rubuga IYACU.rw buvuga ko hakozwe ibishoboka byose horoshywa uburyo inshuti zishobora kuganira no gusangira ubuzima bwa buri munsi. Hari n’uburyo bwihariye ku bahanzi, abanyamakuru, ababwirizabutumwa cyangwa se n’abandi bose babyifuza aho bashobora gusangiza inshuti ibiganiro byo mu buryo bw’amajwi cyangwa se indirimbo bitabaye ngombwa ko umuntu anyura kuzindi mbuga (websites) nk’uko byari bisanzwe.

Uburyo bwo gusangiza inshuti video ngo na bwo bwarorohejwe cyane kuko ushobora gushyiraho video igahita ijyaho bidatinze kandi idataye umwimerere na gato ugereranije n’uburyo busanzwe ku zindi mbuga nkoranyambaga. Ngo hari n’uburyo bwinshi buzatuma abantu bashobora kunezerwa kurushaho kuko ubu noneho byoroshye ko abantu basangiza inshuti zabo zose ibitabo mu buryo bwa “word document” cyangwa “pdf” babinyujije ku rukuta rwabo buri wese akaba yabikuraho byoroshye.

Uretse guhuza abantu, IYACU izanakora nk’isoko hagati y’abayikoresha aho buri wese ufite icyo agurisha azajya agishyira ku isoko (anyuze ahitwa my product) bityo inshuti ze n’abandi bakoresha IYACU bakibone ku buryo bworoshye (binyuze kuri market). Kugeza ubu gukoresha iri soko nta kiguzi bisaba. IYACU izahuza inshuti kandi inazifashe gukorana business ku buryo bworoshye.

Ushobora gukoresha IYACU binyuze kuri www.iyacu.rw cyangwa se ukifashisha applications za IYACU Mobile App na IYACU Messenger iboneka kuri Play Store.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru