Yanditswe Saturday , Tariki, 23 September 2017. saa 22:39:19 na Christophe Hitayezu

Utumashini tumenyerewe mu gutanga inyemezabwishyu twa EBM (Electronic Billing Machine) tugiye guhagarikwa bityo akazi twakoraga gakorwe na mudasobwa hifashishijwe Porogaramu izahabwa abasora ku buntu.

Ruganintwali Pascal, Komiseri mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), avuga ko ikigo ayoboye kizatanga Porogaramu ku buntu ku basora bose bakazishyira muri mudasobwa zabo bakabasha gukora ibyo utu tumashini twakoraga ndetse n’ibirenzeho kandi igerageza rikaba ryaratangiye.

Utumashini twa EBM tuzavanwaho ibyo twakoraga bikorwa na mudasobwa

Avuga ko gukoresha mudasobwa hazaba harimo n’uburyo bwo kwibika kw’amakuru y’ubucuruzi kuva aho umucuruzi yaranguriye n’ibyo yaranguye ndetse n’amakuru ajyanye na gasutamo, bikaba byitezweho no kuzorohereza abacuruzi gukurikirana uko ibikorwa byabo bigenda kurusha uko utwo tumashini twabikoraga.

Ibi yabivuze ku wa Kane tariki 21 Nzeri nyuma y’igikorwa cyo kwizihiza umunsi w’abasora wabereye mu karere ka Musanze.

Bwana Ruganintwali yatubwiye ko utu tumashini tugiye guhagarikwa burundu hagakora ubu buryo bwa mudasobwa yise "EBM icyiciro cya kabiri", ibi yabidusobanuriye nyuma y’ibibazo abasora bari bitabiriye iyi gahunda bagaragaje biterwa n’utu tumashini.

Komiseri Ruganintwali

Ikindi kibazo cyagaragajwe n’abasora ni serivisi y’icyemezo cy’uko umuntu adafite umwenda (Attestation de non cleance), gisigaye gitinda kugera no ku minsi 15, aha komiseri Ruganintwali yabwiye NONAHA.com ko ari amakosa y’abakozi ba RRA baba bagize uburangare, kuko gusaba iki cyangombwa no kugihabwa hakoreshwa ikoranabuhanga, ari ibintu byanakorwa mu minota mike ukaba usabye unahawe iki cyemezo, bityo ko ababishinzwe bazahwiturwa.

Ruganintwali yagize ati “Bareba niba nta myenda cyangwa ibirarane ufite, iyo ntabyo, uwasabye icyemezo ahita asubizwa akagihabwa ako kanya, iyo afite imyenda cyangwa ibirarane ahita asubizwa bityo ahubwo akaba yasaba icyemezo cy’uko afite imyenda.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, bagize umwanya wo kuganira n’abasora aho bose bahurije ku kubashishikariza gutanga umusoro ku gihe no gutanga fagitire ku byo bacuruje, babibutsa kandi ko Perezida Paul Kagame aha agaciro uruhare rwabo mu iterambere ryigihugu.

Minisitiri Kaboneka yibukije ibyiza byo gusora anasaba abasora gukomeza kwiyubakiri igihugu

Guverineri Gatabazi yasabye abasora kujya baterwa ishema n’uruhare rwabo mu kubaka igihugu