Published Saturday , on 2 December 2017, 19:18:32 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Uwahoze ari umukozi w’ikigo cy’ubutasi cy’Abanyamerika, CIA, Bill Oxley wari mu kiruhuko cy’izabukuru, nyuma y’uko abwiwe ko asigaje ibyumweru bikeya byo kubaho yatangaje abantu bagera kuri 17 yahitanye harimo n’umuhanzi wamamaye cyane mu njyana ya Raggae Bob Marley.

Urupfu rwa Bob Marley rwashegeshe isi by’umwihariko abakunzi b’injyana ya Raggae yari yarigaruriyemo imitima ya benshi, hakomejwe kwibazwa iby’urupfu rwe, ibinyoma bitambagira buri munsi byatezaga urujijo n’igihirahiro ku rupfu rw’iki cyamamare, gusa ubu hamaze kumenyekana nyirabayazana w’urupfu rwa Bob Marley.

Oxley kuri ubu ufite imyaka 79, yakoreye CIA imyaka 29 akora nk’umutasi ushinzwe gukura mu nzira umuntu wese wafatwaga nk’ubangamiye ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’igihugu muri rusange.

Yatojwe kuba mudahusha w’umurashi karahabutaka yari afite ubunararibonye mu kwica mu buryo butandukanye, nko kwangiza ubuzima bw’abandi mu gukoresha uburozi, guturitsa, gutera abantu imiti ibatera cancer n’ibindi byaganishaga ku rupfu rw’abagenderewe.

Uyu mukambwe yavuze ko yagaragaye mu bikorwa simusiga by’ubwicanyi guhera mu kwezi kwa Gatatu 1974 no mu kwa munani 1985, akomeza avuga ko muri iyi myaka yari mu bantu batatu bari bashinzwe kwica no kurimbura abanya politiki babaga batungwa agatoki mu kwitambika inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika hirya no hino mu gihugu no ku isi muri rusange.

Avuga ku bantu yibanzeho mu kwica, Bill Oxley avuga ko yibandaga ku bantu bafite aho bahurira n’abantu benshi, nk’abanyapolitiki, abahanzi, abanyamakuru n’abandi.

Oxley, agaruka ku kuba yarishe Bob Marley, yabanje kuvuga ko mu bantu bose yishe, urupfu rwa Bob Marley rwakomeje kumucira urubanza kuko yahoraga yumva yaramujijije ubusa, kandi ngo indirimo ze zakomeje kumushinja cyane kuko ngo yaje no kuzikunda cyane zikajya zinamufasha.

Yagize ati "Abandi bantu nicaga numvaga ntacyo bimbwiye, ariko Bob Marley yakomeje kungarukamo, indirimbo ze zirankurura cyane kugeza ubwo numva nicuza.’’

Yakomeje agira ati ’’Marley yari umugabo mwiza, afite roho nziza n’impano itangaje muri muzika, mbabazwa no kuba ubuzima bwe twarabutwaye hakiri kare, gusa kari akazi, kandi yari ku rutonde rw’abo twashakaga.’’

Bill Oxley yemeye ko ari we wishe Bob Marley, asobanura uko yabigenje

‘’ Bob, yari icyamamare, yigaruriye isi mu gihe gito, yakoresheje intwaro y’ubutwari ya muzika, gusa uko yarushagaho kwigarurira imitima ya benshi n’ibitekerezo bye byasaga n’ibibangamira inyungu z’igihugu yasaga nk’uri kwishyira mu kagozi k’urupfu no kwiteranya na CIA. Njya kumugeraho nagiye nigize umunyamakuru wa New York Times, muha impano, namuhaye inkweto igezweho, ajya kuyigera aha ni ho urupfu rwe rwatangiriye, agishyira ikirenge mu rukweto, Bacteries zaramwinjiye mu nzara, virus yakanseri imugeza ku iherezo aba arayakiriye, ntibyashobokaga ko yabisubiza inyuma kuko yatangiye kwangirika, hari hasigaye ijoro ry’umuganga nawe utari kugira icyo akiza.’’

Aya makuru dukesha urubuga thebreakingtimes.com, avuga ko uyu mugabo yongeye ati "Umunsi wa nyuma mubona yari yarakuyeho dreadlocks, afite ibiro nk’akabuye gatoya, mbese yari ananutse biteye ubwoba, kanseri yari yakoze akazi kayo. Umunsi Bob Marley apfa i Miami, niwo munsi mubi nagize mu buzima, urupfu rwe rwankukiyemo, nkarugendana mu mutima, nyuma naje gusa n’ubyakira kuko numvaga byari ngombwa ko mbikorera igihugu".

Bob Marley yapfuye tariki 11 Gicurasi mu 1981 Miami, Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azize kanseri.