Yanditswe Tuesday , Tariki, 14 February 2017. saa 11:06:00 na Christophe Hitayezu

Uwari umujyanama wa Perezida Donald Trump mu by’umutekano, Michael Flynn, yaraye yeguye kuri uwo mwanya atamazeho ukwezi, kubera ibiganiro yagiranye na Ambasaderi w’u Burusiya ku bihano bwafatiwe na Perezida Obama.

Kwegura kwe bibaye nyuma ya raporo ya Minisiteri y’Ubutabera yo muri Amerika yakwirakwiriye mu kwezi gushize iburira ubuyobozi bwa Trump ko mu kiganiro Flynn yagiranye na Ambasaderi Sergey Kislyak, yaba yarabeshyeye Visi Perezida, Mike Pence n’izindi nzego, ndetse anakomoza kuri politiki y’ububanyi n’amahanga ya Amerika atabyemerewe.

Mu ibaruwa y’ubwegure bwa Flynn ubona ku musoza w’iyi nkuru dukesha CNN, uyu mugabo yagize ati “Ntabikoranye ubushake natanze amakuru atuzuye kuri Visi Perezida watowe n’abandi bayobozi mu kiganiro kuri telefoni na Ambasaderi w’u Burusiya. Ndasaba imbabazi niyoroheje Perezida na Visi Perezida, kandi bemeye ubusabe bwanjye.”

Michael Flynn wari umujyanama wa Trump mu by’umutekano yeguye

Mu cyumweru gishize nibwo Washington Post yanditse ko mu biganiro Flynn yagiranye na Ambasaderi Sergey Kislyak mu Ukuboza 2016 harimo n’ibijyanye n’ibihano. Bikaba bibujijwe ko umuturage usanzwe utabiherewe uburenganzira, yaganira n’ikindi gihugu mu mwanya wa Amerika.

Abo mu ishyaka ry’Aba-républicain bakomeje kumurwanaho nyuma y’uko Aba-démocrate bamusabiye kwirukanwa.

Visi Perezida Pence akaba yarigeze kubwira CBS News ko Flynn atigeze aganira na Kislyak ibyerekeranye n’ibihano Obama yafatiye u Burusiya abushinja kwivanga mu matora ya 2016. Ibyo byarimo kwirukana abadipolomate babwo muri USA.

Flynn wasezeye mu gisirikare afite ipeti rya Lieutenant General, abaye uwa mbere mu mateka uyoboye umwanya nk’uriya igihe gito kingana n’iminsi 24. Itangazo rya Perezidansi ya Amerika, rivuga ko yasimbuwe by’agateganyo na Gen. Keith Kellogg.

Kwegura kwa Flynn gutumye Trump abura umwe mu bajyanama be b’inkoramutima bamubaye hafi mu bijyanye na politiki mpuzamamahanga n’umutekano w’igihugu kuva mu 2016 mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Abasesenguzi bakaba bibaza kuri uku kwegura kw’igitaraganya n’akaduruvayo mu nzego zo hejuru za Trump, zikomeje kurangwa n’ukwivuguruza mu gufata ibyemezo n’ibindi nyamara bumaze ibyumweru bitatu.

Ibaruwa y’ubwegure bwa Michael Flynn

Christophe Hitayezu