Yanditswe Saturday , Tariki, 11 March 2017. saa 13:00:03 na Igorora Iritararenga Dieudonne

Xabi Alonso w’imyaka 36, ni umunya Espagne ukina hagati mu kibuga, nyuma yo kwamamara mu ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza, Real Madrid yo muri Espagne, akanagirira ibihe byiza mu ikipe y’igihugu, kuri ubu yakiniraga Bayern Munich yo mu Budage, yamaze gutangaza ko nyuma y’uyu mwaka azasezera ku mupira w’amaguru.

Ibi bije byiyongera ku bya mugenzi we Filip Rahm, kapiteni w’iyi kipe nawe watangaje ko nyuma y’uyu mwaka azasezera ku mupira w’amaguru.

Xabi Alonso (ibumoso) nawe agiye gusezera kuri ruhago nka Rahm (iburyo)

Nk’uko TheGuardian dukesha iyi nkuru yabyanditse, uyu mugabo ugenda ugana iza bukuru mu mupira w’amaguru ngo asanga igihe kigeze agashaka ibindi akora bitari ugukina umupira w’amaguru, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, yagize ati ’’Wari ubuzima bwanjye, naragukunze, urabeho mukino mwiza.’’

Yakomeje agira ati ’’ni icyemezo cyangoye gufata, gusa iki ni cyo gihe cya nyacyo, nejejwe no gusoreza umupira wanjye mu ikipe nziza nk’iyi.’’

Uyu mukinnyi wakunzwe mu kibuga, yagiye agaragarizwa urukundo rukomeye n’abafana batandukanye mu makipe yanyuzemo bavuga ko bazamukumbura kandi banejejwe bikomeye n’ibihe byiza bagiranye.

Igorora Iritararenga Dieudonne