Published Sunday , on 12 March 2017, 20:35:40 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Mu buzima umuntu yishimira gukunda kandi agakundwa, mu minsi nk’iyi aho abantu bagenda bahemukirana mu rukundo, hari abakeka ko nibura mu nsengero ari ho hakiri urukundo nyarwo mu bakijijwe, gusa uyu we ngo nyuma y’uko akundanye n’umukobwa nyuma akagenda amwicaho, ni nako yagiye acika mu rusengero cyane ko ngo kumubona aba yumva ari ukumukomeretsa, aragisha inama.

Yateruye agira ati ’’Ndi umusore nakundanye n’umukobwa, turishima mu rukundo nkamwizera cyane kuko nabonaga atampemukira cyangwa ngo anzaneho uburyarya cyane kuko nabonaga akunda gusenga, gusa uko twagendaga dutera imbere tunateganya imishinga itandukanye, natunguwe no kubona agenda ahinduka, twahana gahunda akazica, akampa impamvu zidafatika, nyuma nkagenda mbona atacyinyishimira nka mbere.

Abantu bambwiraga ko yadukanye imico mibi simbyemere nyuma nza gufata telefoni ye, mbonye ubutumwa yandikirana n’abandi basore ndatungurwa numva nkubiswe n’inkuba.’

Yakomeje kunyicaho, nyamara nkakira amakuru ko igihe yatinze ko duhura aba yagiye guhura n’abandi, yemwe nkanamenya ko yanga kunyitaba arimo aravugana n’abandi basore, naje no kubona yanga kuza kunsura yagiye gusura abandi, najya gusenga nkamubona nkumva ncitse intege, twanahura akandeba nk’icy’imbwa ihaze, nkumva ndanoze rwose.

Kuri ubu numva ntajya gusenga mubona, nacitse intege kubera we, mungire inama.’’

Igorora Iritararenga Dieudonne