Published Tuesday , on 22 November 2016, 11:04:00 by Christophe Hitayezu

Mu rwego rwo kwakira ubuhamya no kugishishiriza inama, NONAHA.com, dukunze kwakira ibitekerezo by’abantu batandukanye, kuri iyi nshuro dufite umutanga buhamya unahwitura bagenzi be kwihutira kwagwa mu mutego w’abantu batandukanye bahurira ku mbuga nkoranyambaga bagashukishanya amafoto, bakubakira urukundo kuri izo mbuga ugasanga bahuye bihutira mu mico mibi kuko ibiganiro bagirana biba byuzuye irari n’ibishegu.

Yatwandikiye agira ati’’ Ndi umukobwa w’uburanga, natangiye ntazi ibyo gukoresha imbuga nkoranya mbaga, gusa nyuma bagenda babinkundisha banambwira ko kuba ntabikoresha ari ubunyamusozi, naje kugura agatelefoni gakoresha facebook, ndanayifungura, nshyira ho n’udufoto maze abasore bakanyaka ubucuti ntanabazi, mbanza kujya mbihorera gusa nyuma nkumva nta kibazo, mu gihe gito nari maze kugira inshuti hafi ibihumbi bine, ziganjemo abasore, bagakunda kunyandikira, ubutumwa bukaba uruhuri, nabona umwanya kakaba ari akazi gakomeye ko gusubiza ubutumwa, naje guhatwa ubutumwa n’umuntu utarambona, nanjye ntazi, gusa yambwiraga ko ari uwo muri Kigali, njye mva mu Ntara(twirinze kuyivuga ku bw’ubusabe bwe), ubwo kubera uburambe yandushaga n’amagambo anyizeza ibitangaza, yatangiye gutuma mburira umwanya uwankundaga nabonaga by’ukuri. Twabishwaniye kenshi nkamwiyama akanyinginga, birangira munanije abivamo, numvaga muruhutse simenye ko ntangiye kugana inzira mbi.’’

<nroger1>

Bamwe bakundanira ku mbuga nkoranyambaga bagahuzwa no gusambana

Yakomeje agira ati” Uwo musore yanganirizaga ibiganiro byibanda mu buriri, numva mfite ipfunwe birangira nanjye nirekuye, akambaza, uko nteye, nkamuha amafoto yemwe rimwe na rimwe akanyugushya akampa ayo yambaye utwenda tw’imbere nanjye nkayamuha, gusa namuhakaniye kuzamuha iyo nambaye buri buri(ubusa). Yanyatse urukundo musaba ko twahura mbere ya byose, akomeza guhatiriza kugeza angamburuje, tuba Cherie, Chouchou tutaranahura, ubujiji bwari bwarampumye amaso, akanyemeza uburyo ngomba kubana nawe, mbese ngo njye mutinyuka mufate nk’umugabo wanjye, ubundi si ukumpata ibiganiro byo mu buriri yivayo, nanjye nkumva natwawe, nkumva nta mugabo nkawe nabona wanshimisha nka we.’’

“Twaje guhura ku munsi w’abakundanye uyu mwaka twenda kurangiza,kuko twari twarahnye numero za telefoni, numvaga ntamwishisha, twakoze nk’iby’umugore n’umugabo karahava, nkajya njyayo uko nishakiye, gusa nkabona uretse ibyo twakoraga, nta rundi rukundo yari amfitiye kuko nta kandi gashinga yanganirizaga kafasha mu kubaka urugo uretse gahunda z’uburiri.’’

‘’ Naramwizeraga kuko yambwiraga ko agize amahirwe yo kwibonera umwana ugifite umuco, kuko abo mu mugi bari baramutesheje umutwe.Nyuma yo kunyangiza, yantaye nk’uta umwanda, kuko numvaga nta kibi yankorera nk’uzaba umugore we, twakoreraga aho, yaje kuntera inda nkumva ko ndi nk’umugore w’umugabo, numvaga ari ishema, nyuma namwandikira kuri facebook akanyihorera mubona, nanamuhamagara akayiha abakobwa bakanyihaniza, nsubiye kumureba aho yabaga bambwira ko yamaze kuhimuka. Ndashoberwa nkomeza gukurikirana ubuzima bwanjye, ndananuka mererwa nabi, nyuma ngiye kwipimisha bansaba kumpima na Sida.”

‘’ Basanze naranduye, bambwira ko ngize amahirwe bazafasha umwana akavuka ari muzima, gusa nagize agahinda kikubye, ndarira birenze urugero, kuva ubwo niyo marira mperuka. Nyuma naje kwiyondora, nongera kuba inkumi yemwe abasore benshi bansaba urukundo nkababwira amateka yanjye gusa nagera kuri cya kibazo abantu badapfa kwihanganira nkashaka impamvu ituma twatandukana, gusa nkamuhisha ko mfite virus itera Sida.’’

“ Inama nagira abakobwa bagenzi banjye ni ukwitonda bakareba kure kuko buriya, iyo umuntu muziranye ku mbuga nkoranyambaga gusa mugatangira gupanga ibintu byinshi ni ubupfapfa, cyane ko nta n’ubwo akunze kukwemerera kukugaragaza mu nshuti ze n’abavandimwe be, akenshi aba agamije kukumvira ubusa, no kukwandarika ugahorana agahinda, bajye bibaza niba sebukwe cyangwa nyirabukwe baba izo mbuga nkoranyambaga, mwitonde mukomere ku ibanga.”

Kalimwabo Celestin