Yanditswe Wednesday , Tariki, 9 August 2017. saa 02:20:58 na Igorora Iritararenga Dieudonne

Kuri uyu wa kabiri, taliki ya 08/08/17 nibwo habaga umukino wahuzaga ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne y’umutoza Zinedine Zidane na Manchester United yo mu Bwongereza y’umutoza Jose Mourinho birangira ikipe ya Manchester itsinzwe 2-1.
Wari umukino w’igikombe cya Super cup wahuzaga ikipe yatwaye UEFA Champions Leagues, Real Madrid, n’iyatwaye EUROPA League, Manchester United.

Ku munota wa 24, Casemiro wa Real yafunguye amazamu, ku munota wa 52, Isco wa Real asongamo, mu mukino ikipe y’i Madrid yarushaga bigaragara Manchester United, abantu bari biteguye imvura y’ibitego; dore ko baruhutse hibazwa icyo abasore ba Mourinho bari bubwire abafana babo, bagarutse mu gice cya kabiri Real yotsa igitutu Manu, gusa ku munota wa 62, Lukaku yatsindiye Manchester United igitego cyaturutse ku ishoti ryatewe na Matic uherutse kugurwa avuye muri Chelsea, maze umuzamu Navas ntabashe kugumana umupira byahaye amahirwe Lukaku yo kwishyura kimwe muri bibiri bari batsinzwe.

Umurimo wasaga n’ugabanutse, yemwe ikipe ya Manchester United isa n’iyikosoye ndetse inatanga icyizere cyo kwishyura, cyaje kuraza amasinde ifirimbi yanyuma ivugijwe intsinzi itashye i Madrid, byateye akanyamuneza Zidane naho Mourinho agatahana imisonga dore ko yanahoze atoza Real Madrid yamutsinze.

Reba mu mafoto uko byari byifashe.


Abafana ba MANU byarangiye bifashe mapfubyi


Abakinnyi ba Real, Casemiro, Marcelo na Ramos bishimira igitego

Abakinnyi ba Real bishimira umusaruro


Abakinnyi ba Manchester United bahagijwe karahava barashyira bava ku izima

Abafana ba Real ntibigeze bacika intege

Umukinnyi wa Manchester, hagati, aharanira ishema ry’ikipe birangira aruhiye ubusa.