Yanditswe Saturday , Tariki, 9 September 2017. saa 00:13:12 na Igorora Iritararenga Dieudonne

Zinedine Zidane, umutoza wa Real Madrid ihora ihanganye bikomeye na FC Barcelona yavuze ko igihe intara ya Catalogna yakwigenga, Barcelona ikava muri Championat ya Espagne byaba ari igihombo gikomeye.

La Ligua ni Championat nkuru mu gihugu cya Espagne ihogoza benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru ku isi byagera ku mukino w’amateka wa Real Madrid na FC Barcelona byo bikaba ibindi bindi, mbere y’umukino ibigwi biba ari byose, abafana bivuga imyato, gusa bikarangira bamwe bigizaga nkana nk’ibiherutse kuba ikipe ya Real Madrid yihanangiriza Barcelone iyitsinda umusubirizo.

Amateka y’aya makipe ni maremare mu guhangana baharanira gushaka intinzi no gushimisha abakunzi babo, ibi bijya bisa n’ibirenga imbibi bigafata umurongo wa politike cyane cyane bishingiye ko intara ya Catalogna, FC Barcelona iherereyemo imaze imyaka n’imyaniko iharanira kwiyomora ku gihugu cya Espagne ikigenga, ibi rero bijya bituma ihangana ryiyongera.

Uku kwigenga kwa Catalogna, kumaze imyaka myinshi guharanirwa gusa ntibikunde, kuri ubu biravugwa ko ibyari inzozi bishobora kuba impamo, gusa bibaye bityo bishobora gutuma ikipe ya FC Barcelona iva mu irushanwa rya La Ligua, ibyo Zinedine Zidane, umutoza wa Real Madrid abona nk’igihombo gikomeye ku mupira wa Espagne.

Nk’uko Marca dukesha iyi nkuru yabyanditse, yanditse ko umutoza Zinedine Zidane afata kuba FC Barcelone yava muri La Ligua nk’igihombo gikomeye ku isi no ku mupira wa Espagne by’umwihariko, yagize ati ’’Ni agahomamunwa kumva inkuru nk’iyo yo gutakaza Barcelona muri La Ligua, byaba ari igihombo gikomeye, uburyohe bwagabanuka, urebye twaba dutakaje byinshi kubura ikipe nka FC Barcelona muri iri rushanwa.’’

Yakomeje agira ati ’’Yego turahangana imwe yatsinda indi ikababara, gusa tuba twagaragaje umupira abantu bifuza, twatanze ibyishimo bikenewe n’umunyanzozi wese ukunda umupira mwiza, Barcelona ntibikwiye ko yava muri La Ligua.’’

Twabibutsa ko umutoza Zinedine Zidane ari umufaransa, wakiniye kandi akaba anatoza ikipe ya Real Madrid kuri ubu.

Umutoza Zinedine Zidane